Umwalimu wigisha mu mashuri abanza muri Kenya, yazanye inka mu ishuri kugirango abanyeshuri babashe gusobanukirwa nisomo yigishaga rijyanye n'ibice bigize inka.

Uyu mwarimu utatangajwe amazina ye, ubwo yigishaga ibice bigize inka, byabaye ngombwa ko azana inka mu ishuri kugirango abanyeshuri bige ibice bigize inka arinako bayireba.
Uyu mwarimu ngo ntabwo ari ubwambere azana ibintu bifatika iyo ariho yigisha isomo rye, kuko harigihe yigeze kuzana isamaki (ifi) nabwo atangira kwigisha yerekana ibice bigize iyo samaki.
Bamwe mu babonye Video yuwo mwalimu bakozwe ku mutima maze ba musabira ko yakongezwa umushaha kuko ngo arabikwiriye bitewe nuburyo azana udushya mu kwigisha
Bagabo John