Minisitiri w'umutekano arasaba abacunga gereza bagiye mu kiruhuko kizabukuru gufatanya n'inzego z'umutekano ndetse n'inzego z'ibanze.
Kuri uyu wa 12 Kanama urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa RCS rwashyize mu kiruhuko kizabukuru abacungagereza 86 nkuko biherutswe kwemezwa n'imana y'abaminisitiri iheruka guterana kuri 29.7.2022
Ni umuhango wabereye ku ki caro gikuru cya RCS
Uhagarariye abasezerewe muri RCS CP Peter Kagarama, yavuze ko mu myaka umunani bamaze habaye ubwitange n'imbaraga nyinshi mu ikura n'iterambere rya RCS haba umubare w'abakozi ndetse n'ibikorwa remezo imibereho myiza y'abakozi ndetse n'imfungwa n'abagororwa muri rusange
CP Peter Kagarama yasezerewe muri RCS
Yashoje avuga ko ibyagezweho byose bitari gushoboka hatabayeho ubufatanye bw'abantu ndetse n'izindi nzego zitandukanye.
Ministri w'umutekano mu gihugu Alfred Gasana arinawe wari umushyitsi mu kuru muri uyu muhango yashimiye abacungagereza bagiye mu kiruhuko kizabukuru avuga ko bakoranye umurava n'ubwitange mugihe bari bakiri mu kazi.
Minisitiri w'umutekano Alfred Gasana
Minisitiri Gasana yasabye abacunga Gereza bagiye mu kiruhuko kizabukuru kutazibagirwa RCS ndetse na RCS ko itazabibagirwa
Yasabye abacunga Gereza ku zababera ba ambasaderi beza mu muryango nyarwanda bagiyemo.
Aha yagize ati" nshingiye kuburambe mufite mu by'umutekano ko mugomba gufatanya n'inzego z'umutekano ndestse n'inzego zibanze mu iterambere ry'igihugu cyacu.".
Urwego rw'imfungwa n'bagororwa ni ku inshuro ya kane rusezerera abakozi barwo bajya mu kiruhuko kizabukuru.
Bagabo John.