Abagore babiri bakora ubucuruzi kuri internet bo mu gihugu cya Marawi batawe muri yombi na Police bazira kwamamaza keki zikoreshwa mu birori zizwi nka (Gateau) bazirimbishije inoti 70 za Makwaca
Police yo muri Marawi yavuze ko abo bagore bazashyikirizwa ubutabera bazira icyaha cyo gukoresha amafaranga binyuranyije n'itegeko.
Umuvugizi wa Police yavuze ko abo bagore bafashe inoti 70 za 500 zamakwaca afite akaciro kangana na madorari y'Amerika 35$ hanyuma bayarimbisha iyo Gateau bahita babishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo mu rwego rwo kwamamaza business zabo.
Inoti za 500 nizo zakoreshejwe barimbisha Gateau
Mu minsi ishyize banki nkuru yo muri Marawi iherutse gutangaza ko yatewe igihombo no gusohora inoti nshya zisimbura izishaje mu gihe abakoresha izo noti haba harimo uburangare mu kuzifataneza bigatuma zisaza vuba.
Bagabo John