Bamwe mu ba komiseri bari bashinzwe amatora muri Kenya, bane muribo bitandukanyije n'ibyavuye mu matora bavuga ko Perezida wa komisiyo yanze ko bagaragaza inenge babonye.
Muri abo bakozi ba komisiyo y'amatora (IEBC) bamaze kwitandukanya n'ibyavuye mu matora y'umukuru w'Igihugu, barangajwe imbere n'umunyamabanga wiyo komisiyo witwa Juliana Cherera. Mubandi harimo
Francis Wanderi, Irene Masit na Justus Nyang'aya.
BBC yatangaje ko umunyamabanga wiyo komisiyo witwa Juliana Cherera, yabwiye itangazamakuru ko imibare yatangajwe na Perezida wa komisiyo
Wafula Chebukati harimo inenge mu majwi kuko yarenganga 100.01%.
William Ruto niwe wemejwe na Komisiyo y'amatora ko ariwe Perezida wa 5 wa Kenya
Abakandida bose uko ari bane amajwi yabo yagiye arengaho 1%
Nyuma yo kugaragaza icyo kibazo cyuko amajwi ariho arengaho ngo babibwiye Perezida wa komisiyo hanyuma abitera utwatsi.
Ibi ngo nibyo byatumye aba bakomiseri bane bitandukanya nibyavuye mu matora aho yasize William Ruto ariwe utorowe kuyobora Kenya ahugitse Raila Odinga bari bahanganye bikomeye muri ariya matora.
Bagabo John.