•     

Abaminisitiri bishyiriyeho abavugizi babo bari mu mazi abira

Tanzania: Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yasabye Abaminisitiri bashyizeho abavugizi babo ku bahagarika vuba na bwangu kuko bitemewe

Perezida Samia yasabye ko Abaminisitiri bafite abavugizi ku bahagarika hagakora abavugizi ba leta

Ibi Perezida Samia Hassan Suluhu yabitangaje mu nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane 2 Werurwe 2023.

Mu bibazo byagarutsweho muri iyo nama y'Abaminisitiri, Perezida Samia yavuze ko muri Guverinoma buri mu Minisitiri afite umuvugizi kandi bakaba batavugira leta ahubwo bavugira abo ba Minisitiri.

Inama y'abaminisitiri ya yobowe na Perezida Samia Hassan Suluhu 

Perezida Samia Ati" Buri Minisitiri urihano afite umuvugizi ku giti cye, kandi abo bavugizi ntabwo bavugira leta ahubwo usanga bavugira abo baminisitiri. Ndashaka ko abo bavugizi mwashyizeho bahagarare kuko n'ubundi ntacyo bakora usanga bicaye mu biro gusa, tureke hakore aba vugizi ba leta ".

Iyi nama y'Abaminisitiri ibaye nyuma yaho mu minsi ishize Perezida Samia akoze amavugurura muri Guverinoma.

Bagabo John