Muri Malawi abantu 564 anduye Cholera mu masaha 24 nkuko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima

Uyu mubare wabantu 564 banduye mu masaha 24 ngo uteye inkeke kuko tariki 12 Mutarama 2023 hari handuye abantu 458 mu mibare yatangajwe tariki ya 15 Mutarama 2023 yerekanye ko ubwandu bwa Cholera buriho bwoyongera ku gikigero kiri hejuru.
Kuva icyo cyorezo cyatangira muri Werurwe 2022 abatu 24,312 nibo bamaze kwandura, ni mugihe 809 aribo kimaze guhitana.
Kugeza ubu 980 bari mu bitaro naho 487 nibo basezerewe mu bitaro nyuma yo koroherwa.
Umujyi mukuru wa Lilongwe niwo ufite abarwayi benshi aho ufite abarwayi 131ni mu gihe indi mijyi nka Blantyre ifite 119, Mangochi ifite 79, Balaka ifite 63, Machinga ifite 41, Thyolo ifite 19, Mulanje ifite 18, Zomba ifite 17, Dedza ifite 17, Dowa ifite 12, Salima ifite 9, Chiradzulu ifite 7, Nkhotakota ifite 6, Ntcheu ifite 4, Chikwawa ifite 4 mugihe umujyi wa Likoma ufite abarwayi 2.
Bagabo John