Abanyamakuru bari guhugurwa kubijyanye no kurinda umwana basabwe kudakoresha amagambo adasesereza umwana harimo no kumwita umwana wo mu Muhanda.

Ibi babisabwe kuri uyu wa 19 Kanama 2022 aho abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bariho bahugurwa kubijyanye no kurinda umwana.
Pasteri Uwimana Jean Pierre umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda akaba y'igisha Itangazamakuru yavuze nkabanyamakuru wakurikirwa n'abantu benshi bakwiye kwitwararika mu gutara no gutangaza inkuru zi vuga kubana.
Aha niho yahereye avuga ko harizimwe mu mvugo zikoreshwa kubana zitarinziza kandi zikabagiraho ingaruka mu gihe kirimbere
Pasiteri Uwimana Jean Pierre Umwarimu muri Kaminuza w'igisha ibijyanye n'itangazamakuru
Ati" harimvugo usanga zikoreshwa aho bavuga ngo uriya mwana wo mu muhanda ukibaza niba uwo mwana yarabyawe n'umuhanda, mubyukuri izi mvugo nizindi zitesha agaciro umwana".
Abanyamakuru bitabiriye Amahugurwa ajyanye no kurinda Umwana
Mubindi byagarutsweho muri ayo mahugurwa yateguwe n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ) ku bufatanye na UNICEF.
Nuko abana bagombwa kurindwa cyane hirindwa kubakoresha mu biganiro bifatwa nk'ibyubuvugizi kuko nubwo bishoka ko umwana aba akemuriwe ikibazo ariko bimugiraho ingaruka mu gihe kizaza.
Kurinda umwana
Gahunda zo kurengera umwana mu Rwanda ziracyiyubaka. Umubare w’abana bazikeneye ni munini ugereranyije n’ubushobozi buhari bwo kubitaho.
UNICEF yafashije Guverinoma y’u Rwanda gukora impinduka z’ingenzi mu myaka ishize:
Hashyizweho ibigo 44 byita kubahohotewe (“One-Stop Centres”) aho abahohotewe bashobora kubigaragariza, bagahabwa ubujyanama n’isanamitima, bakanahabwa serivisi z’ubuvuzi.
Hashyizweho abantu bahuguriwe gutanga ubujyanama ndetse n’inzobere muby’imitekerereze ya muntu, inzobere mu mategeko, Polisi, ndetse n’abakorerabushake bazwi nk’ “Inshuti z’Umuryango” bagera ku 3,000 bakora ibijyanye no kurengera umwana. Izi Nshuti z’umuryango zifasha kumenya, kugaragaza, no gufata ingamba ku ihohoterwa, guhutazwa n’Ukutitabwaho kw’abana aho batuye.
Bagabo John