Uganda: Abasore bane bavukana bakubise mushiki wabo kugeza yitabye Imana bamuziza umunani yahawe na se.
Amakuru aravuga ko mbere yuko se wabo bana yitaba Imana, yari yarabahaye buriwese umunani we ugizwe n'amasambu. Amaze gutabaruka abo basore bahise bagurisha ayo masambu yabo bari barahawe hanyuma batangire kujya bashaka ko n'isambu mushiki wabo yahawe nayo yayibaha
Byaje kurangira habayeho gushamirana hagati yabo basore na mushyiki wabo birangira bamukubise kugeza ashyizemo umwuka.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi Elly Maate yavuze ko iperereza ry'ibanze ryerekana ko uwo muryango wari umaze igihe mu makimbirane ashingiye kuri ayo masambu bahawe na se nk'umunani.
Uwo mukobwa Christine Kiconco uri mu kigero ki myaka 41 yishwe na basaza be aribo Innocent Tumwekwase, Samuel Atuhirwe, Christopher Bikorwomuhangi na Justus Mayumba.
Bagabo John