Kenya: Minisitiri w'Ubuhinzi yasabye abaturage kuva kuri Gahunga bakayoboka ibijumba kuko ngo Kenya ifite ikibazo cyo kubona ibigori.

Minisitiri w'Ubuhinzi Mithika Linturi, yavuze ko igihugu gifite cyo kubona ibigori kuko ngo ibihugu byajyaga bibagemurira byanze kongera kubibaha batinya ko nabo hazabaho inzara.
Minisitiri w'ubuhinzi muri Kenya Mithika Linturi
Ati" isi yose yugarijwe n'ibira ry'ibigori kuburyo natwe byatugizeho ingaruka niyompamvu mubona Gahunga ihenze mu gihugu, bityo nabagira inama mu kayoboka ibindi biribwa harimo nk'ibijumba n'umuceri".
Kugeza ubu muri Kenya mubintu bihenze harimo Gahunga kuko ipaki irimo ibiro bibiri iragura amashilingi 200, mu byatumye Raila Odinga atangiza imyigaragambyo yo kweguza Perezida William Ruto harimo nokuba igihugu cyugarijwe n'inzara ishingiye ku ibura ry'ibiribwa.
Bagabo John