•     

"Abavoka bo mu Rwanda bagomba kureba kure"Mutinuba

Umwanditsi mukuru w'ungirije mu rukiko rw'ubutabera rwa EAC Christine Mutinuba, abunganira abantu mu nkiko, "Avocat" bagomba kureba kure no guhagararira amasosiyete y'imbere mu gihugu ndetse no guhagararira abandi batuye mu bihugu biri muri EAC

Abavoka bagomba kureba kure

Ibi Christine Mutinuba yabigarutseho mu mahugurwa y'iminsi  ibiri ari kubera mu Rwanda yateguwe n'urukiko rw'Ubutabera rw'Afrika y'Iburasirazuba afatanyije n'ikigo gishinzwe inyungu rusange.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Christine yagize ati" Abavoka bo mu Rwanda bagomba kureba kure no guhagararira zimwe muri Sosiyete zimbere mu gihugu ndetse no kunganira  bamwe mu batuye muri bino bihugu bya EAC"

Mubindi Christine yagarutseho ni uko abunganira ibihugu by'abafatanyabikorwa mu bihugu biri muri EAC bahabwa amahugurwa y'imiyoborere myiza ndetse no kugendera ku mategeko no kwishyirahamwe kwa EAC, bizatuma urukiko rwa EAC rubasha kuzuza neza inshingano zarwo.

Amahugurwa y'ubutaha azakorerwa muri Kenya, Uganda no mu Burundi, hanyuma undi mwaka azabere muri Rebubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( RDC) no muri Sudani yepfo.

Bagabo John