•     

Abavuye imihanda yose batsinze Kanyarwanda

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe y'ingabo APR igitego kimwe kubusa ni umukino wa championa ku munsi wa 19

Rayon sports yatsinze APR igitego kimwe kubusa

Umukino w'Umunsi wa 19 wa Shampiyona waberaga kuri Stade ya Huye urangiye Rayon Sports itsinze APR FC igitego 1-0.

Rayon Sports igize amanota 36 ku mwanya wa kabiri, irushwa rimwe na APR FC ya mbere.

Imyaka yari ibaye ine Rayon Sports idatsinda APR FC. Byaherukaga muri Mata 2019.

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 32 gitsinzwe na Ngendahimana Eric

Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, ubwo  yasuraga abakinnyi b’iyi kipe mu mpanuro yahaye abakinnyi, Gen Mubarakh Muganga yongeye kubibutsa ko Umunyarwanda arangwa n’intsinzi aho ari hose, bityo rero na bo bagomba gukomeza kubyerekana nk’uko bakomeje kubigaragaza mu mikino babanje batsinda.

                     Gen  Mbarakh Muganga
 Ati “Nimutsinde bariya bakinnyi bavuye imihanda yose nk’uko mu mikino yabanje mwabatsinze, no ku Cyumweru mwongere mubyerekane kandi tubizeyeho iyo ntsinzi. Twe nk’ubuyobozi tubari inyuma ibyo tubagomba byose byarakozwe kandi muhishiwe n’ibindi.”

Bagabo John