Umugabo wari usanzwe afite abagore batatu yitabye Imana hanyuma abagore be barwanira umurambo ngo buriwese ajye ku mushyingura mu gace kitwa Bugoma muri Kenya.

Uyu nyakwigendera nyuma yaho yitabye Imana, Habayeho impaka hagati y'abagore be batatu buriwese avuga ko ashaka kujya gushyingura umugabo we.
Izi mpaka zazamuwe n'umugore wa kabiri wavuze ko umugore wambere atigeze arwaza nyakwigendera bityo adakwiye kugira icyo avuga kibijyanye naho yashyingurwa, ni mugihe unugore wa gatatu nawe yavuze ko ariwe wamurwaje mu bitaro kugeza shyizemo umwuka bityo ko akwiriye gushyingura umugabo we
Byabaye ngombwa ko imihango yo gushyingura nyakwigendera isubikwa hakabanza gucemuka ikibazo cyaho azashyingurwa ndetse n'umugore uzemererwa gushyingura nyakwigendera.
Gusa bamwe mu bari baje gutabara batunguwe no kubona icyabatwaye gisubitswe kubera kutumvikana urugo nyakwigendera agomba gushyingurwamo.
Bagabo John