Kenya: Abarwanashyaka ba Raila Odinga batangiye gukora imyitozo bafunga imihanda no gutwika amapine y'imodoka murwego rwo kwitegura imyigaragambyo iteganyijwe tariki ya 20 Werurwe 2023.

Aha hatangiriye iyo myitozi yo kuzakora iyo myigaragambyo ni mugace ka Migori, urubyiruko rwafashe amabuye rufunga imihanda rutangita gutwika amapine y'imodoka mucyo bise gukora imyitozo kugira ngo ku wambere bazabe bari tayari.
Urwo rubyiruko rwasabye inzego z'umutekano kutazabatera ibyuka biryana mu maso ahubwo bazabahe ubugari bw'ifu kuko inzara imeze nabi mu gihugu.
Abatuye muri ako gace kakorewemo iyo imyitozo bavuze ko akazi kabaye gahagaze kuri uyu wa gatanu 18 Werurwe 2023 ubwo urwo rubyiruko rwiraraga mu mihanda rugatangira gutwika amapine y'imodoka
Uru rubyiruko rwavuze ko ntamamvu nimwe yatuma bahagarika iyo myigaragambyo kuko basaba ko Perezida William Ruto yacyemura ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko kuko ubuzima bumaze kuba ingorabahizi mu guhugu.
Umwe mubakoraga iyo myitizo yagize ati". Dufite inzara, turashonje kandi turababaye, bityo turasaba Perezida kugabanya izamuka ry'ibiribwa ku masoko, iyi ni imyitozo twakoze uyu munsi itegura imyigaragambyo tuzakora ku wambere".
Bagabo John