•     

Breaking : Shinzo Abe yitabye Imana

Ibiro ntaramakuru by'Ubuyapani bivuga ko Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani yapfuye.

Breaking : Shinzo Abe yitabye Imana
Shinzo Abe yitabye Imana azize ibikomere by'amasasu

Abe w'imyaka 67 yari minisitiri w’intebe umaze igihe kinini mu Buyapani, yarashwe ubwo yari ho atanga ijambo mu kwiyamamaza.

Uwamurashe ni umusore wari wazanye imbunda yayihishe mu kintu gituma ntawacyeka ko irimo, amurasa amuturutse mu bitugu.
amasasu abiri rimwe niryo ryamufashe mu mugongo ahita yikubita hasi nkuko BBC yabitangaje.

Ababonye araswa bavuga ko isasu ryamukorekeje ahita yikubita hasi, abashinzwe umutekano we biruka bajya kumufata ngo barebe niba agihumeka ariko banamujyane kwa muganga.

Itangazamakuru rwo mu Buyapani rivuga ko Polisi y’aho yafashe umusore ukekwaho kiriya gitero cyagabwe ku munyacyubahiro nka Shinzo Abe.

Iby’uko yarashwe kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe witwa Hirokazu Matsuno.

Abe, ubusanzwe yagiraga ikibazo cy'umutima kuburyo yahungabanye bikomeye. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkiranyambaga yerekanaga abaganga benshi bamuzengurutse nyuma yo kugezwa mu bitaro.

Bagabo John