Perezida w'u Burundi Gen Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w'intebe Guillaume Allain Bunyoni amusimbuza Gervais Ndirakobuca. Ndirakobuca yari asanzwe ari we ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano mu Burundi
Amakuru aturuka mu Burundi avuga ko Perezida Ndayishimiye yoherereje abagize Inteko ishinga amategeko y’u Burundi izina rya Gervais Ndirakobuca kugira ngo bemeze ko ari we usimbuye Bunyoni ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu buryo budasubirwaho.
Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko mu gihugu cye hari abantu bashaka guhirika ubutegetsi bwe ariko ababwira ko uzahira hira kubikora bitazamugwa amahoro.
Ibi yabivugiye mu birori byo gufungura ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2022-2023.
Hari amakuru yavugaga ko Alain Guillaume Bunyoni, ari we washakaga guhirika Gen Ndayishimiye.
Muri 2015 Mu Burundi, Jenerali Major Godeffroid NIYOMBARE yagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Nkurunzi Pierre ariko ntibya muhiriye.
General Major Godeffroide NIYOMBARE yavugiye kuri imwe mu maradio yigenga ko yahiritse ubutegetsi bwa Nyakwigendera Perezida Nkurunzi
Icyo gihe Perezida NKURUNZIZA yari mu nama i Dar es Salaam muri Tanzaniya aho ari kumwe n'abandi bakuru b'ibihugu bo mu karere ka Afurika y'uburasirazuba biga ikibazo cy'umutekano muke uri mu Burundi.
Bagabo John