•     

Dr watse ruswa umurwayi yakatiwe gufungwa imyaka 5

Dr Sibomana Alphonse urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwa muhanishije igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa yatse umurwayi

Dr yakatiwe gufungwa imyaka 5 azira kwaka Umurwayi indonke y'amafaranga.

Ni cyemezo urukiko rwa Nyarugenge rwasomye tariki ya  30 Kamena, 2022.

Iki cyemezo  kivuga ko Dr Sibomana Alphonse Marie, ufite urubanza nomero RP/ECON 00010/2022/TGI/NYGE, Urukiko Rwemeje ko uyu muganga ahamwa n’icyaha.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahanishije Umuganga, Dr Sibomana Alphonse igifungo cy’imyaka 5 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa yatse umurwayi.

Umuganga yaburanaga adafunzwe, urukiko rwategetse ko azafungwa imyaka 5 n’ukwezi kumwe muri gereza

Ubushinjacyaha burega Dr SIBOMANA Alphonse Marie icyaha cyo kwaka
no kwakira indonke ingana n`ibihumbi mirongo itanu (50.000Frw) ndetse mu kwiherera k’Urukiko rwasanze icyaha kimuhama.

Nyuma yo kumuhamya icyaha Urukiko rwemeje ko Dr SIBOMANA Alphonse Marie ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe muri gereza, kandi akishyura mu isanduku ya Leta igihano cy’ihazabu ingana n’’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw).

Bagabo John