•     

Gakenke/Ruli: Umuturage akomeje gusiragizwa ashaka ingurane y’ibyangijwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Umubyeyi witwa Mukamurenzi Laurence, utuye mu Kagali ka Rwesero, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, arasaba akomeje gutakambira inzego zibishinzwe ngo zimurenganure kuko amaze hafi imyaka ibiri (2) asiragira ashaka uburengazira ku butaka bwe bukomeje kwangirizwa n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikorerwa muri aka gace bya kampani yitwa DRN Joint Venture Ltd, kugeza ubu akaba atarahabwa ingurane y’ubu butaka bitewe no kudahabwaserivisi inoze bikorwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Mukamurenzi Laurence avuga ko DRN Joint Venture Ltd yanze kumuha ingurane y’ubutaka bwe ndetse ngo n’ubuyobozi bw’inzego zibanze bwagakwiye kumurenganura bukomeje kumusiragiza.

Yagize ati: “Ubutaka bwanjye buturutse epfiriye ku birombe bukagere ruguru iyingiyi, no ruguru iyingiyi hari ahandu bashyize amaborune y’amabumba ngo bazagarukiriza, baje muri ibyo birombe baracukura ntakintu bampaye, abandi bose barayabahaye (amafaranga) barimo kuyarya naho njyewe nta kintu bampaye, ese ubu njyewe ndimo nazira iki? Ubutaka ni ubwanjye rwose.”

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yakozwe ku wa 6 Ukwakira 2021, hari itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, ryasuzumye ikibazo cya Mukamurenzi Laurence, ndetse iri tsinda ryarimo abahagarariye kampani EPROCOMI na DRN Joint Venture Ltd, aha bigaragara ko hari hatanzwe itariki ntarengwa yo kuba uyu muturage yahawe ingurane y’ubutaka bwe, ndetse iyo tariki ntarengwa yari ku wa 6 Mutarama 2022, ni ukuvuga ko umwaka ushize uyu muturage atarahabwa ingurane nk’uko byari byemejwe n’iri tsinda.

Nyuma yo kubona ko adahawe iburenganzira agombwa Mukamurenzi Laurence, yagerageje kwitabaza inzego zibishinzwe nk’uko bigaragara mu nyandiko yagiye yandikira inzego zitadukanye gusa kugeza ubu nta gisubizo arahabwa.

Uku niko ubutaka bwa Mukamurenzi mukomeje kwangirika

Mu kugerageza gushaka kumenya uko iki kibazo giteye n’uko ubuyobozi butandukanye bwacyakiriye twaganiriye ku murongo wa telefone ngendanwa twaganiriye n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Ruli,Hakizimana Jean Bosco, avuga ko atari azi neza ko iki kibazo kitarakemuka, avuga ko uyu muturage atari akwiye kugana itangazamakuru mbere yo kujya ku murenge.

Yagize ati: “Kampani niba itaramwishyuye kuki ataje ngo tujye kubaza kampani impavu itamwishyuye akaza kubaza ikinyamakuru, nicyo kimuhuza na kampani? Aze kutureba, ntabwo araza kutubwira ko kampani itamwishyuye.”

Gusa n’ubwo uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umujrenge wa Ruli avuga ko ikibazo cy’uko DRN Joint Venture Ltd itarishyura Mukamurenzi Laurence, hari ibaruwa uyu mubyeyi yagejeje ku buyobozi bw’umurenge abagaragariza ko atarahabwa ingurane, iyi barurwa ikaba yaranditswe ku wa 07 Ukuboza 2022, ndetse akaba yarasabaga kurenganurwa.

Ibaruwa Mukamurenzi Laurence yandikiye Gitifu wa Ruli ku wa 07/12/2022

Nizeyimana Jean Bosco, Ushinzwe kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi muri DRN Joint Venture Ltd, avuga ko sosete akorera yakoze ibarura ry’umutungo uyu Mukamurenzi Laurence avuga ko ari uwe ndetse ngo bamaze gutegura amafaranga yo kumwishyura. Gusa ngo ikibazo gihari ni uko ibyangombwa uyu mukecuru yafite bidahuye n’ubutaka babaruye, aha avuga ko bamusabye gushaka ibyangombwa byuzuye yamara kubibona akabizana bakamuha ingurane ihwanye n’ubutaka bwe bwose bamaze kugenera agaciro.

Yagize ati: “Ikibazo cye turakizi, twumvikanye n’umurenge dukora igenagaciro ry’umutungo we ariko hari igice kinini yavugaga ko ari icye dusanga ntabyangombwa afite by’ubwo butaka, rero twamusabye kujya mu buyobozi bakamuha ibyangombwa byuzuye yabizana tukamwishyura. Twebwe nta kibazo dufite twamaze gukora igenagaciro n’amafaranga yo kumwishyura arahari nazana ibyangombwa tuzahita tumwishyura.”

Ibaruwa Mukamurenzi yandikiye DRN Joint Venture ku wa 22/07/2022

Ku kijyanye n’igice cy’ubutaka iyi kampani ivuga ko Mukamurenzi Laurence adafitiye ibyangombwa, uyu mubyeyi agaragaza ko akomeje guhura n’imbogamizi ziterwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwesero,Uwineza Dative,  ngo kuko ariwe ntandaro yo gutinza kubona ibyangombwa, aha avuga ko uyu kari icyangombwa yanze gusinya kugira ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bubahe ibyangombwa by’ubwo butaka. Aha uyu mubyeyi avuga ko bias naho hari izindi mbaraga zaba zibyihishe inyuma.

Mu gushaka kumenya neza impamvu ituma uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rwesero adasinya kuri ibyo byangombwa twamuvugishije ku murongo wa telephone ngendanwa maze atubwira ko adashobora gusinya ku byangombwa ngo umuturage yiyandikiye, aha avuga ko ngo gutinda guhabwa ibyangombwa kuyu mubyeyi ariwe wabiteye.

Yagize ati: “Ntago nzi ko twanze kumusinyira, twaramusinyiye bigeze ku karere batubwira ko harimo agakose, ako gakosa niko turikugira ngo tumenyere amakuru tubone kumusinyira, niba akarere kavuze ngo mujye ku kagali umuturage akabyishyiriraho, byaduteye impungenge ko umuturage yiha serivisi, natwe rero twahamagaye inzego zibishinzwe ngo zibe ziretse kubyakira.”

Nubwo uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ko Mukamurenzi hari ibyo yiyujurije, hari amajwi dufite yumvikanamo ushinzwe ubutaka mu kagari yiyemerera ko iyo nyandiko ariwe wayanditse bagasigara bategereje ko umunyamabanga nshingwabikorwa ashyiraho umukono, nyamara we akaba yaranze kubisinya ngo azabanza ajye kuri tere kureba uko ikibazo gihagaze, imyaka ikaba ikomeje kwihirika.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, NIZEYIMANA Jean Marie Vianney, yagiranye n’umunyamakuru wacu, yavuze ko bafite ibibazo bitandukanye by’abaturage bafitenye n’amakampani acukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Ruli, ndetse ngo azareba ko harimo n’ikibazo cya Mukamurenzi Laurence, ndetse ngo yizeye ko bazagikemura.

Yagize ati: “Kubera ko ibibazo dufite bijyanye n’ubucukuzi dufite byinshi nabyo byo duherutse kujyamo I Ruli, nareba ko ari no muri urwo rutonde, kuko urumva ni agace gakorerwamo ibikorwa by’ubucukuzi cyane ko harimo n’ibibangamira imitungo y’abaturage, hari n’ibibazo twari twatangiye gukurikirana Atari no muri iyo kampani gusa, ndaza kureba rero ko ari kuri urwo rutonde, ubwo ndaza kubikurikirana mvugane n’abayobozi ba DRN.”

Ibaruwa Mukamurenzi yandikiye ubuyobozi bw'Akarere

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage bataka ingurane z’imitungo yabo yangizwa n’ibikorwa bitandukanye by’umwihariko iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko ugasanga zimwe mu nzego z’ibanze zigenda biguruntege mu gukemura ibi bibazo, aha bamwe mu baturage baba batunga agatoki izi nzego ko ziba zatinye abayobozi b’amakampani acukura amabuye y’agaciro ngo kuko ayo makampani ashobora kuba ari ay’abayobozi bakomeye, ni kimwe n’iyi kampani ya DRN Joint Venture Ltd, bivugwa ko nyirayo ari umuntu ukomeye mu ngabo z’u Rwanda arinayo mpamvu umuturage ufitanye ikibazo nayo kugira ngo gikemuke bisaba imbaraga zihambaye.

Impapuro zikubiyemo inyandiko igaragaza ibyemezo byari byafashwe ko Mukamurenzi yagombaga kwishyurwa bitarenze 06/01/2022

By Gilbert MAHAME