Muri Kenya haravugwa inkuru y'umupasiteri wariho wigisha mu rusengero hanyuma atungurwa no kubona batangiye ku muririmbira indirimbo y'isabukuru y'Amavuko ari kuruhimbi yigisha
Uyu umukozi w'Imana utatangajwe amazina ye ndetse n'itorero ashumbye, bivugwa ko ubwo yari ayoboye amateraniro ariho yigisha jambo ry'Imana. yatunguwe nokubona umukobwa aturutse mu intebe zinyuma aza aririmba ndirimbo y'isabukuru yuwo mu kozi w'Imana.
Ibintu byahise bihindura isura, kuburyo abari bitabiriye amateraniro bahise batangira kuririmba iyo ndirimbo y'isabukuru hanyuma amateraniro asubikwa ubwo.
Byagaragaraga ko byari byateguwe kuko bahise bazaba Keki (Gateau) batangira kuririmba indirimbo y'isabukuru y'amavuko.
Gusa bamwe mu babonye iyo video ku mbunga nkoranyambaga bibagije niba koko byari bikwiye ko isabukuru yizihirizwa mu rusengero.
Ijambo ry'Imana riti"Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),
(Matayo 24:15)
Bagabo John