Kenya: Guverineri w'intara ya Meru, Kawira Mwangaza. yategetse abatuye mu ntara abereye umuyobozi kujya basenga iminsi itatu mu cyumweru, intego ya yo amasengesho ngo nukugira ngo abantu bakure mu by'umuka

Ayo masengesho azajya akorwa ku wambere, Kuwagatatu ndetse no ku wagatanu, Guverineri Kawira usanzwe ari na Musenyeri w'itorero ryitwa Baite Family Fellowship mu mujyi wa Meru .
Yavuze ko ugushyirahamwe muri ayo masengesho bizafasha imikorere myiza muri iyo ntara.
Guverineri w'intara ya Meru Kawira Mwangaza
Kawira yagize ati" Leta isenga ikora akazi kamwe kandi bigatanga umugisha, ugushyirahamwe muri ayo masengesho bizafasha imikorere myiza mu ri iyi ntara".
Mu kwishimira gitangiza ayo masengesho mu ntara ya Meru, Guverineri yasangije amafoto abamukurikira kumbuga nkoranyambaga ze yishimira uwo munsi.
Bagabo John