•     

"Haracyari i kibazo mu gutanga amakuru ku bakozi bo mu rugo bahohotorwa" Minisitiri Fanfan

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa, yavuze ko hakiri i kibazo cyo kubona amakuru ku bakozi bo mu rugo bahohoterwa bitewe ko ntabatanga buhamya bandi kuko usanga ari umukozi n'umukoresha we gusa bahari.

Minisitiri Fanfan yagaragaje ko hakiri i kibazo mu kubona amakuru y'abakozi bo mu ngo bahohoterwa.

Ibi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yabigarutseho kuri uyu wa 20 Mata 2023 ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano N°190 yo kurwanya ihohoterwa no guhoza undi ku nkeke, yemerejwe i Geneva mu Busuwisi, ku wa 21 Kanama 2019.

Asubiza ikibazo cya ri kigaragajwe na Depite Mukabalisa Germaine wavuze ko Abakozi bo mu ngo bari mu bantu bahohoterwa kuko usanga hari naho batagaburirwa ndetse hakaba nabamwe bamburwa umushahala wabo baba bakoreye, ndetse ugasanga niyo arwaye kuvurwa ari ikibazo.

Depite Mukabalisa Germaine 

Mugusubiza Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yavuze ko nubwo u Rwanda rutasinye amasezerano yo kurengera abakozi bo mu ngo, ariko hariho andi mategeko abarengera.

Ati “Ntabwo twasinye ayo masezerano ku ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu ngo ariko aya masezerano y’i Geneve azagira icyo afasha kuko aya masezerano yose aza aje kunganira inshingano dusanganywe cyangwa Itegeko Nshinga.”

                  Minisitiri Fanfan

Aha niho  Minisitiri Fanfan yahereye avuga ko hakiri ikibazo cyo gutanga amakuru ku bakozi bo mu ngo bahohoterwa kuko usanga ari umukozi n'umukoresha bonyine kuburyo nta mutanga buhamya waboneka.

Ati “Ndabizi ko ku bijyanye n’abakozi bo mu rugo, ikintu kijyanye no kumenyekanisha ihohoterwa umuntu yakorewe biragoye kuko aho bakorera, aba ari we n’umukoresha we, nta bandi batangabuhamya baba bahari.”

Kugeza ubu Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igaragaza ko hari ingamba zashyizweho zirimo gukorana na komite zishinzwe umurimo ku turere, kugira ngo abakozi bo mu ngo bamenye uburenganzira bwabo binyuze mu bukangurambaga

Bagabo John