Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Shinyanga muri Tanzania, ACP Janeth Magomi yaneze bamwe mu bapolisi baburira abanyabya bigahita batoroka ubutabera

ACP Janeth Magomi yagize ati" hari bamwe mu babolisi batari inyangamugayo bahabwa amakuru n'abaturage ahantu ahari abantu bakora ibikorwa bitemewe hanyuma abo bapolisi bagahita batanga amakuru kuri abo bantu bigatuma batoroka ubutabera, ibi bifatwa nko kumena amabanga yakazi".
Uwo muyobozi wa Polisi yavuze ko umupolisi uzafatirwa muri ayo makosa yo kumena amabanga bahawe n'abaturage azabihanirwa by'intangarugero.
Ibi yabivuze ubwo herekanagwa ibintu byagiye bifatwa byaribwe, harimo amajerekani y'amavuta byafashwe mu bihe bitandukanye na Polisi ndetse n'imbunda zakoreshwaga nabamwe mu baturage barwanya inzego z'umutekano mu gihe bari mu gikorwa cy'umukwabo wo gufata no guta muriyombi abayekwaho ibikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano wa Rubanda
Bagabo John