•     

Ibyo muzigira hano muzabishyire mu bikorwa" Minisitiri Bizimana".

Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana,  yasabye abanyamabanga nshingwa bikorwa bitabiriye itorero ry'igihugu. Inyigisho bazigira muri iryo torero ko bagomba ku zabishyira mu bikorwa nibasoza.

Dr Bizimana Jean Damascene

Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023 ubwo yatangizaga itorero ry'igihugu ry'abanyamabanga nshingwa bikorwa 504 butugari twose tugize intara y'Iburasirazuba.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero rya Barushingwangerero  aho batozwa zimwe mu ndangagaciro na kirazira zijyanye n'umuco nyarwanda.

Minisitiri Bizimana yasabye abo ba Nshingwa ngerero kuzashyira mu bikorwa inyigisho bazahabwa mu gihe kingana n'iminsi itanu bazamara batozwa

Ati" turifuza ko mwazava hano mu kajya gushira mu bikorwa inyigisho muzakura hano, harimo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, amakimbirine akigaragara mu miryango kuko ntabwo igihugu cyatera imbere hakigaragara ibibazo nkibyo.".

Mu bindi Minisitiri Bizimana asabye abo abanyamabanga nshingwa bikorwa harimo kujya bahugura  abaturage gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge no gusobanukirwa amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bigatuma habaho Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Bamwe mu banyamanga nshingwa bikorwa bitabiriye itorero  bavuze ko biteguteguye kuzashyira mubikorwa impanuro bahawe na Minisitiri.

Bati" twagiraga ikibazo cyo kutagira umumenyi buhagije bigatuma hari bimwe mu bikorwa bidindira, ariko ubu twizeye ko tugiye gukora neza harimo no gutanga Serivisi nziza". 

Iri torero ryatangiye  kuri uyu wambere tariki ya 20 Gashyantare 2023 rizasoza tariki ya 25 Gashyantare 2023

Bagabo John