Kenya: Ikigo cy'amashuri giherereye mu burengerazuba cyafunzwe nyuma yaho abana babiri bitabye Imana bazize ibyo kurya no kunywa bivugwa ko byarimo uburozi

Inzego z'ubuzima kuri uyu wambere zafunze ikigo cy'amashuri kigagamo abakobwa gusa kitwa Mukumu, giherereye mu ntara ya Kakamega, nyuma yaho hagaragaye uburwayi budasanzwe hakitaba Imana abana babiri abandi 100 bakajyanwa mu bitaro.
Ibi biryo biracyekwa ko byarimo amarozi
Abanyeshuri basaga 100 batwawe mu bitaro bazira kurya no kunywa ibintu bivugwa ko byarimo uburozi.
Abana babiri bahise bitaba Imana, hanyuma hafatwa icyemezo cyokuba icyo kigo gifungwa byagateganyo ngo habanze hakorwe iperereza.
Hafashwe ibizamini hanyuma bijyanwa muri laboratory kugirango basuzume harebwe icyateye abo banyeshuri kurwara munda ndetse nabo babiri bitabye Imana.
Bagabo John