Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry Munagira, yasabye abanyamabanga nshingwa bikorwa butugari bateraniye mu kigo cy'ubutore giherereye i Nkumba mu karere ka Burera kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko iyo itijwe umurindi n'inzego z'uhutegetsi ikura yihuse

Ubwo Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yagarukaga ku bubi n'ingaruka za Jenoside yavuze ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari imungu ikwiye ku rwanywa no ku yikumira nta kujenjeka.
Aha niho yahereye asaba aba banyamanga nshingwa bikorwa bitabiriye itorero ry'igihugu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko iyo itijwe umurindi n'inzego z'uhutegetsi ikura yihuse
Ati"Ingengabitekerezo ya Jenoside ni imungu kubera ko ikura kandi iyo itijwe umurindi n’inzego z’ubutegetsi ikura yihuta".
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry
Ubwo yatangiza ku mugaragaro itorero rya barushingwangerero Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana
Yavuzeko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari cyo kintu kibi kiremereye, gikomeye, kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, kinabangamiye iterambere ry’u Rwanda muri rusange, kuko ntidushobora kugera ku iterambere rirambye mu gihe dufite bamwe barangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yo isenya.
Iri torero rigizwe n'abanyamabanga nshingwa bikorwa butugari twose tugize intara y'Iburasirazuba, bose hamwe bakaba ari 504
Bagabo John