•     

Intare zahiritse ubutegetsi zihitana umwami wazo

Tanzania: Umwami w'Intare wari uzwi ku mazina ya Bob Junior, wabaga muri Pariki ya Serengeti yishwe n'intare eshatu zashakaga guhirika ubutegetsi bwe kuko yari abumazeho imyaka itanu

Umwami w'intare Bob Junior yatanze

Amakuru yatangajwe nabashinzwe Pariki ya Serengeti, avuga ko uwo Mwami Bob Junior yishwe n'intare eshatu zashakaga guhirika ubutegetsi bwe kuko ngo uwo mwami yari ageze mu zabukuru bityo akaba atarakibashije kuyobora.

Umuyobozi wa Pariki ya Serengeti witwa Fredy Shirima, yatangaje ko imirwano ikaze yo guhirika uwo mwami Bob Junior, yabaye tariki ya 11 Werurwe 2023 arinabwo uwo mwami yahise atanga.

Yagize ati" itsinda ry'intare zirindwi zari zimaze igihe zigerageza gushaka guhirika ubutegetsi bw'umwami Bob Junior, zaje kugera kuri uwo mugambi ubwo eshatu murizo zafataka icyemozo cyo kurwana n'uwo Mwami birangira atanze".

Imirwano ikaze yarangiye umwami Bob Junior Atanze.

Uyu muyobozi wa Pariki yavuze ko mu miterere y'intare iyo zibonye Umwami wazo ashaje atagishoboye kuyobora ngo zikora ibishoboka byose zigahirika ubutegetsi bwe ku ngufu.

Ba mukerarugendo basanzwe basura Pariki ya Serengeti bababajwe cyane n'itanga ry'umwami Bob Junior kuko ngo yitondaga kandi yarangagwa n'ikinyabupfura.

Pariki ya Serengeti ifite intare 3000, ni mugihe muri Afrika yose, Tanzania aricyo gihugu gifite intare nyinshi aho gifite intare 15000

Bagabo John