Kenya: Intumwa ya Rubanda Oscar Sudi yamaganye bamwe mu banyamadini bahagurutsa abashyitsi mu materanito

Depite Oscar Sudi uhagarariye agace ka Kapseret, yamaganye amwe mu matorero afite ingeso zo guhagurutsa abashyitsi ngo bajye imbere bavuge aho baje baturuka, aho yavuze ko umushyitsi iyo umubwiye ngo naze imbere avuge aho yaturutse ubutaha atongera ku garuka.
Ati" kubwira abashyitsi ngo nimuhaguruke muze imbere hanyuma mu tubwire aho mwatiritse ntabwo aribyo kuko bituma agira ubwoba kuburyo ubutaha atongera ku garuka mu rusengero"
Yakomeje avuga ko umushyitsi akwiriye kugira umutekano kandi akicara ahantu yumva atekanye atari aho mwa muhitiyemo kuko nibyo bituma yiyumvamo ko afite ikaze mu nzu y'Imana.
Iyi ntumwa ya Rubanda Oscar Sudi ubusanzwe ni umuyoboke w'itorero ryitwa Africa Inland
Nikenshi usanga mu matorero n'amadini atandukanye usanga basaba abashyitsi kujya imbere ngo asuhuze abizera ndetse anavuge aho yaturutse mu rwego rwo kumenya niba bahuje itorero cyangwa aturuka murindi torero.
Bagabo John