Tanzania: Inzego z'ubuzima by'umwihariko Ubuyobozi bw'ibitaro bitandukanye buhangayikijijwe n'urubyiruko rugana ibitaro ndetse na bakoresha telefone bahamagara ku bitaro rubaza niba mu bitaro ntamurwayi ukeneye impyiko ngo baze bazibagurishirize kugira ngo babone imibereho.

Hashyize iminsi mu bitaro bya Bugando Hospital biherereye mu ntara ya Mwanza bitangaje ko hari ikibazo cy'urubyiruko rugana ibyo bitaro bashaka ku gurisha impyiko zabo
Kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2023 Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'ibitaro bya Benjamin Mkapa Dr Alphonce Chandika, yavuze ko hari urubyiruko rusigaye ruhamagara ku bitaro rubaza niba haba hari abarwayi bakeneye impyiko hanyuma ngo bazibagurishirize, ariko tukabahakanira tubabwira ko ibitaro bitagura impyiko ahubwo iyo bibaye ngombwa ko umurwayi akenera impyiko bigira inzira bicamo.
Dr Alfonce Chandika
Ati" hari ikibazo kimaze iminsi cy'urubyiruko ruhamagara nomero zo ku bitaro batubaza ngo nta murwayi mu fite ukeneye impyiko ngo tuzibagurishirize?tugerageza kubabwira ko ibitaro bidakora ubucuruzi bwo kugura impyiko kuko binyuranyije n'amategeko."
Dr Alphonce yatanze urugero rwuko uyu munsi ku wambere bakiriye Telefone enye z'urubyiruko rwahamagaye rubaza niba ibitaro nta murwayi ukeneye impyiko ngo bazibagurishirize.
Impamvu zagarutsweho zituma urubyiruko rushaka kugurisha impyiko ngo hanini biraterwa nokuba ntakazi bafite bigatuma bashaka icyatuma babona imibereho.
Iki kibazo cyamaze gufata indi ntera kuburyo inzego z'ubuzima zitewe impungenge nurwo rubyiruko.
Bagabo John