Hirya no hino mu Rwanda inzego z’ubuzima n’izibanze bakomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ndetse no gukumira ubwandu bushya bwa virus igatera SIDA bukomeje kugaragara cyane mu rubyiruko, bamwe mu batuye mu murenge wa Rukara ho mu Karere ka Kayonza baravuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije biri no gutuma urubyiruko n’abandi bakuze bishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bituma bamwe bandura SIDA abandi bagatwara inda zitateganijwe ari ibiyobyabwenge biharangwa.
Ibi byatangajwe ubwo hakomezaga ubukangurambaga bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) bwo kurwanya SIDA, aho ubu bukangurambaga bari bwakomereje mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.
Umubyeyi witwa Clarisse avuga ko hari abana bata amashuri bakajya kwinywera inzoga z’inkorano bamara gusinda bakishora mu busambanyi.
Uyu mubyeyi avuga ko kandi ababyeyi ntako baba batagize ngo bahanure abana babo, ariko ngo biranga bikananirana ugasanga hari abishora muri izo ngeso mbi zinabakururira akaga ku buzima bwabo.
Yagize ati: “Mbona hariho abana bagenda bakanywa bagasinda, ariko nk’abana biga ntabwo ibyongibyo bakunda kubijyamo, keretse abana bataye ishuri nibo bajya muri ibyo bintu by’urugomo.”
Undi mubyeyi mugenzi wa Crarisse nawe avuga ko aka gace batuyemo hari urubyiruko rwinshi rwandagaye ndetse runishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge, ibintu bitiza umurindi ubwiyongere bw’abandura SIDA.
Yagize ati: “Inaha hari abana benshi bandagaye; bigize ibirara, babyarira mu ngo iwabo, bagakubita ababyeyi babo, ugasanga nyine ni ibintu bihangayikishije umudugudu cyangwa n’umurenge n’igihugu muri rusange,”
Ntawiha Adolphe , ukora umwuga w’ubunyonzi mu murenge wa Rukara, nawe yemeza ko ibiyobyabwenge biri mu biri gutuma benshi bishora mu busambanyi ndetse ugasanga bakoze ubwo busambanyi ntawibutse gukoresha agakingirizo, ibintu biteye impungenge z’uko n’ubwandu bw’a virus itera SIDA bushobora kurushaho kwiyongera mu rubyiruko rutuye muri aka gace.
Yagize ati: “Inaha ho SIDA ntiyabura kuko akenshi muri iki giturage hafi aha abana batoya abanyeshuri nibo bakoresha ibiyobyabwenge, inzoga, ugasanga basinze, bakiyahura muri ibyo bintu banasinze, ushobora gukora imibonano wabipanze ukikingira, ariko hari ubwo babikora kubera ibiyobyabwenge ntibabone umwanya wo kwikingira, hari n’abandi bantu benshi inaha basinda badafite ubushobozi bwo kwitunga banywa za nzagwa z’inkorano batanafite ubushobozi bwo kuba bakigurira agakingirizo”