•     

Kenya: Ibyo uvuga n'urugambo gusa". Perezida Uhuru Kenyatta abwira Visi Perezida we".

Mu gihe habura iminsi 38 ngo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyata asoze manda ze yongeye guterana amagambo na Visi Perezida we William Ruto amubwira ko ibyo atakoze mu myaka 8 yamaze ari Visi Perezida kubwe ngo ibyo abwira abaturage azabakorera naramuka atorewe kuba Perezida ari urugambo gusa.

Perezida Uhuru Kenyata yabwiye Visi Perezida we William Ruto ko ibyo avuga ari urugambo gusa.

Perezida Uhuru Kenyatta yongeye gushinja visi perezida we William Ruto hasigaye iminsi 38 ngo amatora rusange abe.

Ku ruyu wa 2 Nyakanga 2022. mu muhango wabereye muri salle ya KICC,  Perezida Kenyatta utavuze mu mazina Visi Perezida William Ruto. yamushinje  ko ibyo asezeranya abaturage abizeza ko natorwa  kuba Perezida azabagezaho ari urugambo gusa kuko ngo yabaye Visi Perezida imyaka 8 nta nakimwe yigeze akora kandi  yarafite  igihe gihagije.

Yagize ati" wahawe akazi aho gukora  ahubwo ukavuga vuga gusa, ibyo ni urugambo, none utangiye kubwira abaturage ngo nutorwa uzakora byinshi, uko ni ukubeshya".

Visi perezida yashubije  Kenyatta amusaba kuva ku ruhande akamuha amahirwe yo guhangana mu matora  na Raila Odinga.

William Ruto azaba ahanganye bikomeye mu matora na Raila Odinga 

Yibukije Perezida Uhuru Kenyatta ko ihangana  riri hagati ye n'umuyobozi wa ODM Raila Odinga nkuko BBC yabitangaje.

Yagize ati" Kandi sinigeze mbwira Uhuru Kenyatta ngo anshyigikire ndihagije.

Amatora yo muri Kenya ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka 2022, aho uguhangana gukomeye kwitezwe ku bakandida babiri aribo Visi Perezida William Ruto hamwe na Raila Odinga.

Bagabo John.