•     

Ku bwanjye narishimye kuko yari renga renga" Fazili Harelimana"

Visi Perezida w'Intumwa za Rubanda Sheh Musa Fazili Harelimana yavuze ko kubwe yashimishijwe nuko indege muri DRC yarashwe n'ingabo z'u Rwanda.

Visi Perezida w'intumwa za Rubanda Sheh Musa Fazili Harelimana yavuze ko yishimye kuba ingabo z'u Rwanda zararashe indege ya kongo

Ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga kubyo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vinsent Biruta yari amaze kugeza ku mutwe w'intumwa za Rubanda uko Umubano w'u Rwanda n'Amahanga wifashe.

Visi Perezida w'intumwa za Rubanda Sheh Musa fazili Harelimana yavuze ko yashimishijwe nuko indege yo muri Kongo yarashwe n'ingabo z'u Rwanda ati" ndibuka cyera turi abana bato batwigisha ubutwari, bacaga imirongo ibiri bakavuga ngo aha ni renga renga hanyuma aha ni renga nkumene, rero kongo yari imaze kurenga umurongo wa renga renga igeze kuri renga nkumene".

Aha niho yahereye avuga ko kubwe byamushimishije kuba iriya ndege yo muri kongo yara rashwe nubwo rwose  kuriwe ngo yari kwishima iyo iriya ndege igwa ku butaka bw'u Rwanda hanyuma bakazajya bayereka abaturage.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yavuze ko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba wifashe neza uretse ibibazo biri ku ruhande rwarwo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC.

Ni ibyo yatangarije mu Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, ubwo yabagezagaho uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere wifashe.

Bagabo John