Colone Augustin umwe mu bahoze mu mashyamba ya Kongo wabaye mu mutwe wa FDLR anashinzwe Iperereza ryohanze, yavuze ko kuba avugana na bamwe mu basigaye mu mashyamba ya Kongo by'umwihariko abakiri muri FDLR bitavuze ko akorana nayo

Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyakamakuru Rubanda.rw Colonel Augustin Nshimiyimana yavuze ko kuva yataha muri 2021 ameze neza kuko yafashijwe kubona ibikenewe byose ngo atangire ubuzima busanzwe.
Ubwo yatanganga ubuhamya kuri uyu 9 Werurwe 2023
uburyo yabaye mu mashyamba yakongo muri FDLR.
Hari munama yiga ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ya bereye mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo mu karere ka Musanze.
Colonel Augustin Nshimiyimana
Muri ubwo buhanya yakunze kuvuga ko afite amakuru yo muri FDLR cyane nk'umusirikare wari umuyobozi ushinzwe ubutasi bwo hanze, muri icyo kiganiro yagiranye n'Ikinyakamakuru Rubanda.rw, umunyamakuru yamubagije ukuntu azi amakuru yo FDLR kuburyo bitafatwa nkaho yaba agikorana nayo nubwo yatashye.
Colonel Augustin yabihakana yuvuye inyuma" Ati" u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kuburyo ibyo umuntu yakora byose yabihanirwa, kuba inzi amakuru yo muri FDLR ntabwo bivuze ko nkorana nayo, nacyane nkuko nabivuze hariya muri Kongo hariyo imiryango yange yahatuye guhera muri 1940. bityo kumenya amakuru yaho ntakibazo kirimo kandi hano muri Rubavu twumva Radio zohakurya muri Kongo, bityo kumenya amakuru yaho biratworohera."
Colonel Augustin Nshimiyimana yavuzeko icyatumaga agarwana kwari ukugira ngo azatahe mu Rwanda none yarugezemo bityo ntakindi ubu yaba arwanira usibye gukomeza gukora no kwiteza imbere nkabandi banyarwanda bari mu gihugu.
Bagabo John