•     

"Kuyobora ibigo ngororamuco ugomba kwiga ibyo abandi bakora"CG Moses Cryil Ngawaite Chihobvu.

Komiseri Mukuru w'urwego rushinzwe igorora muri Zimbabwe CG Moses Cryil Ngawaite Chihobvu, yabwiye itangazamakuru ko kuyobora ibigo ngororamuco ugomba kwiga ibyo abandi bakora, ibi yabitangaje kuri uyu wa 6 Werurwe 2023 mu ruzinduko rw'iminsi itanu ari gukorera mu Rwanda hamwe n'itsinda ayoboye.

Kuyobora ibigo ngororamuco ugomba kwiga ibyo abandi bakora

Muri uru ruzinduko CG Moses  aherekejwe na Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda Prof. Charity Manyeruke, aho basuye Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) baganira n'Abayobozi bakuru buru rwego.

Nyuma y'ibiganiro n'abayobozi bakuru ba RCS, CG Moses yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru aho yasobanuye impamvu y'uruzinduko bakoreye mu Rwanda.

CG Moses yagize ati' uruzinduko rwacu hano mu Rwanda ni ugushimangira umubano mwiza w'ibihugu byombi ndetse tukagira nibyo buri gihugu cya kwigira ku kindi"

           CG Moses Cyril Chihobvu 

Aha CG Moses Sryil Ngawaite niho yahereye avuga ko kuyobora ibigo ngororamuco ugomba kwiga ibyo abandi bakora,  ati" hari byinshi tuzigira kuri RCS yo mu Rwanda dukurikije uburyo twasobanuriwe nacyane ko urwego rwacu ruriho ukora amavugurura bityo turumva haribyinshi tuzungukira hano kuko kuyobora ibigo ngororamuco ugomba kwiga ibyo abandi bakora. "

Umuvugizi wa RCS (SSP) 
Senior Superintendent of Prisons Pelly Uwera Gakwaya,  yabwiye itangazamakuru ko hari amasezerano basinye mbere  ariko ayo basinye  uyu munsi afite ibintu bishya nko gukoresha Biogas, ikoranabuhanga nka Sisitemu yo gucunga abagororwa (IMS), ndetse  n'ubwishingizi bw'indwara ku bagororwa bose.

          SSP Pelly Uwera Gakwaya 

Uruzinduko rw'akazi rw'iminsi itanu abagize urwego rw'igorora muri Zimbabwe bagirira mu Rwanda. ruri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yashyizweho umukono kuwa 19 Werurwe 2021, mu murwa Mukuru wa i Harare hamwe na Leta y'u Rwanda n'iya Zimbabwe.

Bagabo John