•     

"Kwanga guhara imitungo ku bashakanye nimwe mu ntandaro z'ubwicanyi" Hon Mukabunani

Mugihe muri iyi minsi havugwa ubwicanyi mu bashakenye biturutse ku makimbirane yo mu miryango, Umuyobozi w'ishyaka PS- Inberakuri Hon Mukabunani Christine avuga ko zimwe mu mpamvu zituma habaho ubwicanyi mu bashakanye harimo no kuba umwe mubashakanye yanga guhara imitungo bigatuma ahasiga ubuzima.

Kwanga guhara imitungo bituma hari bamwe mu bashakanye bahasiga ubuzima.

Hashyize  iminsi mu bitangazamakuru  hagarukwa ku nkuru z'ubwicanyi mu bashakanye aho wumva umugabo yishe umugore cyangwa umugore wishe umugabo we, ibi byose bikaba bituruka ku makimbirane yo mu miryango.

Ingero zahafi ni nkaho  umugabo witwa Hategekimana Jean Damascene uzwi ku izina (Maso) w’imyaka 50 y’amavuko akekwaho Kwica umugore babanaga witwa Nyiransabimana Dorothe, na we w’imyaka 50 y’amavuko.

Ibi byabaye mu  ijoro ryo ku wa 19/03/2023 mu mudugudu wa Muhari, mu kagari ka Kamatita, mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi.

Uyu mugabo yaje kwishyikiriza urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB avuga ko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe ahita yitaba Imana.

Ni mugihe kuri uyu wa kane tariki ya 23 Werurwe 2023 Umugore witwa Uwingabire Thacienne wo mu Karere ka Ruhango, akurikiranyweho kwica umugabo we witwa Mutatasamahoro Naftal amuteye icyuma mu mutima, aho bivugwa uwo mugore yahoraga ashinja umugabo ku muca inyuma ndetse n'umugabo nawe agashinja umugore ku muca inyuma.

Mukiganiro n'ikinyamakuru Rubanda cyagiranye n'intumwa ya Rubanda Hon Mukabunani Christine akaba n'umuyobozi w'ishyaka PS- Inberakuri.

Hon Mukabunani yavuze ko ubwo basuraga abaturage mu bice bitandukanye basanze ikibazo cy'amakimbirane mu miryango aterwa n'mpamvu zitandukanye, ati." Twasanze hari amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma kwa bashakanye, hari ubuharike, ubukene, ariko hakaba n'ikindi kibazo kijyanye no kugundira imitungo bigatuma havamo ubwicanyi".

Aha Hon Mukabunani Christine yatanze urugero rw'umugore uherutse kwicwa n'umugabo we mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara amuciye umutwe, Ati." Amakuru ava mu baturage avuga ko bakomeje kugira inama nyakwigendera ko yava muri urwo rugo kubera amakimbirane yari afitanye n'umugabo we ariko ngo nyakwigendera yarabyanze avuga ko atamusiga mu mutungo bashakanye, urumva ko nogutsimbarara ku mitungo ku bashakanye nabyo biri mubituma habaho ubwicanyi."

Hon Mukabunani avuga ko hakwiriye ubukangurambaga mu miryango bujyanye no kwirinda amakimbirane ku bashakanye, ndetse anakomoza kubijyanye n'umuco nyarwanda aho usanga umugore yanga gutandukana n'uwo bashakanye bitewe n'ipfunwe ry'amazina babita harimo nko kwitwa Igishubaziko.

Bagabo John