Leta ya Kenya yavuze ko igiye gufunga amwe mu Mahotel ndetse n'amacumbi y'abagenzi azwi nka Guest House, aherereye mu intara ya Kisumu kubera ko yananiwe kurwanya ibiheri bigaragara aho hantu.
Iki cyemezo kigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yaho abagana zimwe muri Hotel ndetse n'Amacumbi muri Kisumo binubira uburyo bataryama kubera ibiheri bihagaragara.
Usibye Amahotel ndetse na Macumbi, ibyo biheri biranavugwa mu bigo by'amashuri afite Amacumbi.
Ushinzwe ubigenzuzi bw'isuku muri Minisiteri y'Ubuzima ahongaho Kisumu witwa Abala Wanga, yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze ibiheri n'imbeba byugarije ako gace kandi ngo barabona banyiri bikorwa harimo nizo Hotel na Macumbi ntacyo bashaka kubikoraho, akaba ariyo mpamvu bagiye kubafungira.
Bagabo John