Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yemereye Perezida Kagame ko yarangaye ubwo yabazwaga ku kibazo kijyanye n'imyubakire.

Perezida Paul Kagame yatunze agatoki uburangare bw’abayobozi mu myubakire, bukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage, barimo abaheruka kugwirwa n’inzu ziherereye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Usibye ikibazo cya Gasabo Perezida Kagame yanavuze no kukibazo cya Kicukiro aheruka kubona muri ku nzu yanyuzeho ituzuye, isa n’ititabwaho, nyuma y’amezi ahanyuze asanga nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa.
Aha ngaha Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cye cyari cyararangiye, acyongerera igihe ariko ntiyasubukura kubaka.
Ni mugihe kuri kino Kibazo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko basuye uyu mugabo hanyuma Perezida Kagame abasubijeyo, yemera ko bagize intege nke mu gukurikirana.
Mayor w'Umujyi Pudence Rubingisa
Rubingisa yagize ati" Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twararangaye turabisabira imbabazi".
Ibi bibazo Perezida Kagame yagarutseho ubwo yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose mu gihugu.
Bagabo John