•     

Minerivari ntigomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe"Dr Uwamariya

Mu kiganiro n'Itangazamakuru kuri uyu wa 14 Nzeri 2022, Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho by’umwihariko mu mashuri yisumbuye ku biga bacumbikiwe, amafaranga y’ishuri atagomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda ku gihembwe.

Minisitiri Uwamariya Valentine

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ikigamijwe ari uguca ubusumbane mu mafaranga ababyeyi bishyuriraga abana hirya no hino mu Rwanda bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro macye yasabwaga kwishyura ’akayabo.

Minisitiri w'Uburezi Dr Umariya Valentine 

Aha niho Minisitiri Uwamariya yahereye asobanura ko  ku munyeshuri wiga mu mashuri y’incuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri agomba gusabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga ibihumbi 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na rubanda.rw bavuze ko bishimiye cyane iyo gahunda kuko byababeraga umutwaro,
Ati" wasangaga umubyeyi yikokoye agashaka Minerivari yamara kuyibona umwana bakaba bamwirukaniye igikoresho runaka bigatuma rimwe narimwe atabasha no gukora ibizamini kubera izo mbogamizi".

Mu genzi we yavuze ko Minisiteri y'Uburezi yarebye kure cyane ku misanzu yahato nahato yatangagwa n'ababyeyi bitewe nuko buri kigo wasangaga gifite amabwiriza yacyo yihariye, ariko ubwo ibigo byose bya Leta bizajya bitanga amafaranga angana bigiye korohera ababyeyi mu myigishirize y'abana babo.

Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 Frw ku gihembwe, Leta ikazajya itanga 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.

Bagabo John