Mugihe hari bamwe mu baturage muri Kenya badasiba gutunga agatoki bamwe mu ba Minisitiri bahora hanze mu ngendo, hari Minisitiri ushinzwe ubucuruzi witwa Moses Kuria, amaze gukora ingendo 18 harimo ingendo 10 yakoze muri uku kwezi, ariko Perezida William Ruto yavuze ko ingendo zuwo mu Minisitiri ziba zigamije kuzana iterambere mu gihugu.

Nubwo hari bamwe mu baturege badasiba kunenga izo ngendo zikorwa nabo banyacyubahiro, aho bavuga ko ari ugusesagura umisoro y'Abaturage. Perezida Ruto yavuze ko izongendo ziba zigamije kureshya abashoramari n'ubukerarugendo, zikazana iterambere mu gihugu.
Perezida wa Kenya William Ruto, yavuze ko ingendo zikorwa nabamwe mu bagize Guverinoma ziba zigamije iterambere ry'igihugu
Ikinyamakuru kimwe muri Kenya cyanditse ko hari bamwe mu baminisitiri bahora mu ngendo, muribo uwaciye agahigo ko kuba akora ingendo nyinshi ni Minisitiri w'Ubucuruzi Moses Kuria, umaze gukora ingendo 18 harimo 10 yakoze muri uku kwezi kwa Gashyantare 2023.
Aba Minisitiri batatu bahora mu ndendo muri Kenya, Perezida yavuze ko baba bagamije iterambere ry'igihugu
Agaruka kuri bano ba Minisitiri bahora mu ngendo hanze y'igihugu, yahise atanga urugero kuri Minisitiri w'ubucuruzi Moses. Ati" Nubu Minisitiri Moses yuriye indege yagiye kubashakira abakiriya ku cyambu cya Mombasa kuburyo amafaranga dusanzwe tubona hariya biramutse bigenze neza yakwikuba gatatu, urumva ko ingendo zohanze zifite akagaro ku gihugu".
Abaminisitiri bahora mu ngendo harimo Minisitiri w'Ubucukuzi witwa Kipchumba Murkomen, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dkt Alfred Mutua, hamwe na Mimisitiri wa Siporo witwa Ababu Namwamba.
Bagabo John