Kenya: Umumotari yishe umugore we amuciye ijosi, ahita abyutsa umwana we ngo naze arebe ibyo akoreye nyina, uwo mu motari yashatse kwiyahura ariko baramutabara atarashyiramo umwuka

Amakuru yatanzwe n'uwo mwana w'umukobwa, yavuze ko se yishe nyina amaze ku mwica ahita amusanga mu cyumba aramubwira ngo naze arebe ibyo akoreye nyina.
Umwana yabyutse abona se afite icyuma kiriho amaraso arebye nyina asanga yapfuye aciwe ijosi.
Uwo umumotari wakoreraga mu gace ka Kasai, yamaze gukora ayo mabara ahita ashaka kwiyahura umukobwa we aratabaza bahita bamufata atarashyiramo umwuka.
Polisi yahise ihagera bahita bamutwara kwa muganga kugirango baramire mubuzima bwe
Gusa ntamakuru yandi avuga icyatumye uwo mugabo yica uwo mugore, usibye ko hacyekwa amakimbirane yo murugo.
Bagabo John