•     

Mu myaka 100 Nabonye ibyiza, nabonye ibibi bikorwa, nabonye ubugome nabonye ubwicanyi. Pastor Mpyisi

Pastor Mpyisi Ezila umwe mu bakozi b'Imana ukuze aho afite imyaka 100, yatangaje ko muri iyo myaka yabonye byinshi harimo ibyiza ndetse ni bibi bityo icyo atarabona ntabwo kibaho.

Pastor Mpyisi mu myaka 100 amaze ntacyo atabonye

Ibi Pastor Mpyisi yabigarutseho mu birori yakorewe n'abanabe ndetse n'umuryango we muri rusange, ubwo ba mwifurizaga isabukuru nziza y'amavuko (Birthday) kuberako ko igihe yuzuzaga inyaka 100 bitakunze ko bayimukorera kuko acyo gihe yari arwaye.

Amakuru avuga ko abana ba Mpyisi bamu bwiye ko bari bumutungure ariko Mpyisi akaba atari azi ko biri bugere kuri ruriya rwego.

Yagize ati" Byantunguye rwose ariko byananshimishije. Umwana umwe yambwiye ko bari bunkorere birthday  mu masaha ya nimugoroba. Naje niteze birthday isanzwe, ko bazana ikeke(cake) tukayikeka tukarya tugataha. ariko natunguwe no kubona ibirori bidasanzwe nk'ibi”

Pastor Mpyisi yifurije abanabe ndetse nabamukunda kuzabana muri Paradizo

Ahawe ijambo Pastor Mpyisi yavuze ko mu myaka 100 amaze ntacyo atabonye.

Aha nihoyahereye agira ati" Nabonye ibyiza, nabonye ibibi nabonye ibyaha bikorwa nabonye ubugome nabonye ubwicanyi nabonye ubukwe nabonye ibirori igisigaye ni ugupfa kuko ibindi byose narabibonye.”.

Yashoje avuga ko
n’ubwo Yezu yazuye abantu, ariko abo bazutse nabo igihe cyageze barapfa bityo ko nawe igisigaye ari Ugupfa.

Mpyisi yasabiye umugisha abana be n' abamukunda  avuga ko  azishimira kubabona muri Paradizo kuko ngo nta kiruta kuba yo.

Bagabo John