Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu buhanga bw’ibinyabuzima na eUbuzima (CEBE) cya Kaminuza y’u Rwanda, bugaragaza ko 25% by’abafite ubumuga mu Rwanda aribo bonyine baba mu bice by’umujyi, naho abarenga 75

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, ubwo hakorwaga inama mpuzamahanga igamije gutangiza gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwayi hifashishijwe ikoranabuhanga (Digital Rehabilitation).
Nk’uko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa CEBE, umubare mu nini w’abafite ubumuga mu Rwanda batuye mu bice by’icyaro aho kubona umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’ubugororangingo (physiotherapy) bigoye cyane, aho usanga umurwayi bimusaba kugenda ibirometero bisaga 60 agiye gushaka umuganga wamufasha.
Prof David Tumusiime, PHD, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu buhanga bw’ibinyabuzima na eUbuzima (Regional Center of Excellence in Biotechnology and eHealth, CEBE) avuga ko bashingiye kuri ubu bushakashatsi bakoze basanze umubare munini w’abarwayi bakenera serivisi za rehabilitation (gusubiza mu buzima busanzwe abarwayi) batuye mu bice bigoye kubona umuganga ufite ubushobozi ndetse wabyigiye wabitaho.
Prof David Tumusiime, PHD, Umuyobozi wungirije wa CEBE
Uyu muyobozi avuga ko bashingiye kuri ubu bushakashatsi bahisemo gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo abarwayi beshi bajye babona umuganga ubitaho ku buryo buboroheye.
Yagize ati: “Twasanze umubare munini w’abafite ubumuga baba mubice by’icyaro aho usanga ku ma poste de santé nta muganga ufite ubushobozi bwo kubaha serivisi z’ubuvuzi, ugasanga umurwayi biramusaba kugenda ibirometero birenga 60 ajya gushaka umuganga, ikindi abaganga b’inzobere mu bya rehabilitation ni bake cyane. Ubu buryo buje ni busubiza ikibazo cyo kongera ubushobozi mu kuvura abantu icyo twita digital rehabilitation, ubundi rehabilitation ni ukuvura umuntu umusubiza mu buryo bwo kugira ngo akore neza akazi ke ka buri munsi iyo yabaye nk’urwara agahungabana cyangwa se no gushobora kumufasha ku buryo izo ndwara zitagira uko zamubangamira ngo agire ubumuga. Ni ugukoresha tekinoloji mu by’ubuzima kugira ngo umurwayi ashobore gufashwa atagombye kuza ku bitaro.”
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda abafite ubumuga basaga gatanu ku ijana (5%) by’abanyarwanda bose bari mu gihugu, aho usanga abenshi muri aba bakeneye ubuvuzi bw’ubugororangingo cyangwa gufashwa gusubira mu buzima busanzwe (rehabilitation), ariko abaganga b’inzobere muri ubu buvuzi bakaba ari bake ugereranije n’abarwayi bagomba kwitaho, byongeye aba bagange baboneka kenshi mu bice by’imijyi ahari umubare muke w’abafite ubumuga.
Nk’uko bigaragazwa n’isami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima (OMS), ku isi hose hagaragara abafite ubumuga basaga miliyari, kandi abenshi muri aba bafite ubumuga bakenera ubuvuzi bw’ubugororangingo (Physiotherapy), nyamara abaganga b’inzobere muri ubu buvuzi bakaba ari bake ugereranyije n’abarwayi bagomba kwitaho, ibintu bisabako hashyirwa mu bikorwa uburyo bw’ikoranabuhaga (Digital Rehabilitation) mu gukemura iki kibazo cy’abaganga bake cyane cyane bugaragara mu bihugu bikiri muj nzira z’amajyambere.
By Gilbert MAHAME