Umusore witwa Simoni uri mu kigero kimyaka 26 ukora akazi ku bushoferi, yatunguwe no kubona umugore we abyara abana batanu ni mugihe Muganga yari yamubwiye ko atwite abana 3
Uyu musore wo muri Kenya, ubusanzwe yari afite abana batatu kuri ubu akaba yagize abana umunani.
Yavuze ko yishimye kuba yabonye abo bana nubwo yatunguwe kuko ngo ubwo umugore yajyaga kwa muganga kwisuzumisha atwitwe yabwiwe ko atwite abana batatu ariko akaba yabyaye abana batanu.
Ati" ni ukuri ndashima Imana kuko kubyara ni umugisha utabonwa nabose kuko hari ababuze urubyaro kuburyo usanga biba abana mu bitaro kugirango nabo bitwe ababyeyi, bityo kuba tubonye ababana ni ibyishimo kuri njye."
Uyu mu ryango wibarutse abana batanu
Nubwo yavuze ko yishimiye kuba yabyaye bariya bana ndetse akanavuga ko ari umugisha kuri we, yavuze ko bitoroshye kurera abana umunani bose bityo ko yifuza ubufasha ku bagiraneza batandukanye.
Abo bana baracyari mu bitaro kuko bavutse igihe kitaragera bavukiye amezi atandatu ni mugihe bakabaye bavukira amezi icyenda.
Bibiriya iti"Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka, Imbuto z'inda ni zo ngororano atanga.
(Zaburi 127:3)
Bagabo John