•     

Muriga neza, murarerwa neza, muzakore byiza mwubake u Rwanda - Ushunze amasomo muri GS Camp Kigali abwira abanyeshuri

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, ubwo mu rwunge rw’amashuri rwa Camp Kigali (G.S Camp Kigali) habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abanyeshuri n’abandi bari baje kwifatanya n’iki kigo basabwe gukoeza gukora ibikorwa byiza biteza imbere u Rwanda ngo kuko biga neza ndetse bakaba baranarezwe neza.

Mu muhango wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabimburiwe no kujya gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu murenge wa Nyarugenge, mu kagari ka Rwampara, abanyeshuri ba Groupe Scolaire Camp Kigali bibukijwe ko kuba bararezwe neza ndetse bakanigishwa neza bafite inshingano zokuzakora neza mu guteza imbere u Rwanda n’abarutuye, ibi bakazabikora birinda amacakubiri ndetse n’ikindi kintu cyose cyakurura inzangano mu banyarwanda kigatuma igihugu gisubira mu mateka mabi yakiranze.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rw’Umurenge wa Nyarugenge, abanyeshuri bateraniye mu nzu mberebyombi ya G.S Camp Kigali, maze basangizwa ku mateka yaranze u Rwanda, mbere ya Jenosinde yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside.

Umuyobozi ushinzwe imyigire muri iki kigo yabwoye abari bitabiriye uyu muhango ko bakwiye gukora neza bagateza imbere igihugu ngo kuko barerwa neza bakanigishwa neza ndetse bari mu gihugu kirangwa n’amahoro n’umutekano.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’abanyarwanda, ikorerwa abanyarwanda, ariko nanone iby’Imana itanga inahagarikwa n’abanyarwanda. Ukongera ukibaza impamvu byakozwe mu gihe gito cyane? Bayishishikarije urubyiruko, urubyiruko wumva rugira imbaraga zihuta cyane, urubyiruko nirwo rwashishikarijwe gushyira mu bikorwa,abategura barateguye urubyiruko rushyira mu bikorwa, niyo mpamvu kuri uyu munsi ikigo cya Camp Kigali, nk’ikigo kirera urubyiruko tubabwira ngo bana b’abanyarwanda aho muri hose Jeniside ntizongere kubaho ukundi. Abana b’abanyarwanda barezwe nabi, bakura nabi, bakora bibi. Ariko ubu tuvugana dufite igihugu cyiza, muriga neza, murarerwa neza, muzakore byiza mwubake u Rwanda.”

Uyu muyobozi yasobanuriye abanyeshuri n’abari bitabiriye uyu muhango ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari igihango cy’abanyarwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi mu bana b’u Rwanda.

Muhawenimana Liliane, Umunyeshuri w’umukobwa uhagarariye abandi muri GS Camp Kigali, avuga ko nk’urubyiruko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bisobanuye ahazaza heza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi icyo bivuze ku rubyiruko, bivuze ahazaza heza, kuko turikwibuka twiyubaka, turi kwiyubaka kandi kwibuka ni uguha icyubahiro abacu bazize Jenoside, urubyiruko abakuru n’abato bose tubasubiza agaciro bambuwe.”

Muhawenimana Liliane

Uyu munyeshuri avuga ko umukoro urubyiruko rufite mu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari uwo guharanira kurwanya amacakubiri n’ikindi kintu cyose cyatumwa abanyarwanda bacikamo ibice.

Mugenzi we witwa Manzi Imani nawe bafatanije guhagararira bagenzi babo muri iki kigo, avuga k obo nk’urubyiruko bafite umukoro wo gushaka uburyo bwose bwo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda, aha avuga ko nk’uko abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga, nabo bafite akazi ko kuzikoresha bakora ibikorwa byiza birimo kubavuguruza.

Manzi Imani

Niyonsenga Jean de Dieu, Umuyobozi w’iki kigo cya GS Camp Kigali, avuga ku butumwa bagenera urubyiruko muri uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, agize ati: “Ubutumwa tugenera urubyiruko by’umwihariko aba banyeshuri bacu nk’u Rwanda rwejo, ni uko tubagezaho uko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yagezweho kubera umusaruro w’urwango rwabibwe mu banyarwanda, politiki y’urwango yo kuvangura abanyarwanda maze bikaza kugeza ubwo abanyarwanda bica abandi banyarwanda babaziza uko baremwe, nk’urubyiruko tukabahamagarira kubana mu bumwe, kubana mu mahoro kugira ngo barusheho kubaka igihugu cycu kandi mu bufatanye no murukundo.”

Niyonsenga Jean de Dieu, Uyobora GS Camp Kigali

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Urubyiruko rufite umukoro ukomeye; uwambere ni uwo gukomeza kubaka ubumwe, indangagaciro zisigasira ubumwe bwabo bakazishyiramo imbaraga, ariko kandi bakanihutira kumenya y’uko ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakagera nubwo bayisohoza bakiriho n’ibikorwa byabo bikiriho, bagafata iyambere yo guhagurukira kubirwanya, barwanya ibikorwa byo kumbuga nkoranyambaga bihamagarira abanyarwanda kongera kujya mu rwango.”

Urwunge rw’amashuri rwa Camp Kigali (GS Camp Kigali) ruherereye mu murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali, kigamo abanyeshuri 3270, kikaba gifite abarimu 94 ndetse n’abayobozi 6, kigamo abanyeshuri b’ingeri zose uhereye mu ishuri ry’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.