Umushumba w'itorero ryitwa WRM muri Tanzania Nikolaus Suguye akaba n'Umuhanuzi, wamyekanye cyane umwaka ushyize 2022 ubwo yabwiraga abayoboke be ngo bazane inzara n'imisatsi abasengere, arashima Imana hamwe Perezida Samia kuba itorero rye nyuma y'iminsi 50 rifunze rikaba rya komorewe
Uyu mu hanuzi yamenyekanye cyane mu mpera z'umwaka ushyize wa 202bwo yabwiraga abayoboke be ngo bazane inzara n'imisatsi agasengere babone imigisha ngo niko Imana yamutegetse
Yagize ati" Mugende abafite ibibazo bitandukanye muce inzara zanyu ku rutoki ruhera ku kuboko kw'ibumoso ndetse mwogeshe n'imisatsi yanyu muyinzanire mbasengere niko Imana yambwiye
Umuhanuzi Nikolaus Suguye
Nyuma iryo torero ryaje gufungwa kubera kutuzuza ibisabwa ndetse mu byatumye rifungwa hakaba harimo no kuzana abashyitsi mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko
Kuri iki cyumweru 5 Gashyantare 2023 yakomorewe ndetse akoresha n'amateraniro.
Ku mbuga ze nkoranyambaga yanditse ashima Imana kuba yakomorewe akaba yongeye gukora umurimo w'Imana, ndetse anashimira Perezida Samia Hassan Suluhu avuga ko adateze ku za mwibagirwa mu buzima bwe ku bwigikorwa cyo gukomorera uyu umukozi w'Imana.
Iri torero WRM ryafunzwe rifite abayoboke 4000 rikaba rikorera mu mujyi wa Dar es Salaam
Bagabo John