•     

"Narihanganye kugeza Umugabo wange wakatiwe imyaka 30 afunguwe"Mbangala

Tanzania: Umugore witwa Witness  Mbangala ufite imyaka 45 yavuze uburyo akunda umugabo we aho yamutegereje ngo asoze igifungo yari yarakatiwe kingana n'imyaka 30 akanga gushaka undi mugabo.

Yategereje umugabo we kugeza asoje igihano.

Ubwo hitegurwa umunsi mpuzamahanga w'umugore uzaba tariki ya 8 Werurwe 2023, muri Tanzania haravugwa ubuhanya bw'umugore wagaragaje urukundo rudasanzwe aho yihanganiye gutegereza umugabo we wari warakatiwe n'inkiko  imyaka 30 azira ubwambuzi.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru Mwananchi, Mbagala yavuze ko yanyuze mu bihe bikomeye birimo gusigarana inshingano z'urugo kandi anatwite inda y'amezi atandatu. 

Muri ubwo buhamya yavuze ko umugabo we yari yarakatiwe gufungwa imyaka f 30 ariko azaguhabwa imbabazi na Perezida Samia amazemo imyaka 16.

Ati" ntabwo byari byoroshye kuko ababyeyi barambwiye ngo ngaruke murugo kuko babonaga ntazashobora kurera abana ndetse no kubigisha, ariko narihanganye nkumubyeyi  abana mbasha kubarera ndetse baraniga".

Mbagala yavuze ko hari abantu bamubwiraga ngo  ashake undi mugabo kuko atategereza iyo myaka 30 na cyane ko atari azi ko azahabwa imbabazi.

Yashoje uvuga ko mu rukundo ikintu cyambere ari ukwihangana ukurinda amabwire n'amagambo y'abaguca intege. Anabonera gusaba umugabo we ku mukunda kuko ngo nawe yamweretse urukundo rudasanzwe.

Bagabo John