Kenya: Umusore witwa Piter Maina yatunguye abantu aho yavuze ko yatangiye kwiba ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri mu mashuri abanza.

Aganira nakimwe mu kinyamakuru cya Kenya, Peter yavuze ko atigeze akunda kwiga n'umunsi numwe ahubwo yajyaga ku ishuri kugirango ashimishi ababyeyi be gusa.
Yagize ati" Ntabwo nigeze nkunda kwiga nabikoraga kugirango nshimishe ababyeyi bange kuko icyo niyumvagamo kwari ukwiba gusa kuko natangiye kwiba niga mu mwaka wa kabiri ubwo najya niba inyanya mu mirima".
Peter muri icyo kiganiro yavuze ko yaje kuba umujura ruharwa atangira kwiba amatelefone ndetse no kuzajya atega igico imodoka abagenzi barimo akabambura.
Yavuze ko mu ri ubwo bujura yakoraga atazibagirwa umugore utwite yibye amashilingi bikarangira bamuteye icyuma na bagenzi be bigatuma ahita areka kongera kwiba burundu.
Bagabo John