•     

"Natwe hari abana bacu babanyeshuri birukanwa kubera gusenga". Mufti Salim Hitimana

Nyuma yaho Minisiteri y’Uburezi yihanangirije abayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana babaziza ko bafite imyizerere ishingiye ku madini. Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim nawe yanenze bimwe mu bigo byirukana abanyeshuri babaziza imyemerere yabo.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, aranenga bimwe mu bigo by'amashuri byirukana abana babaziza ko badahuje imyemerere.

Minisiteri y’Uburezi yandikiye abayobozi b’uturere twose mu gihugu kuri uyu wa 15 Werurwe 2023 ibaruwa  igaragaza ko abanyeshuri bafite amahitamo yo kugira imyemerere itandukanye.

Ibi bibaye nyuma y'aho   Abahamya ba Yehova mu Rwanda wandikiye Minisiteri y’Uburezi, bayigaragariza ko  hari abanyeshuri 59 b’abayoboke bawo bamaze kwirukanwa mu bigo bitandukanye kubera kutifatanya n’abandi mu bihe by’amasengesho.

Mu kiganiro kigufi Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yahaye ikinyamakuru Rubanda, agaruka ku cyemezo cya Minisiteri y'uburezi cyuko nta munyeshuri ukwiriye kwirukanwa azira imyemerere,  Mufti  Salim yanenze bimwe mu bigo by'amashuri byirukana abana babaziza ko badahuje imyemerere

Kwirukana umunyeshuri ni ukumubuza uburenganzira bwo kwiga.

Mufti Salim ati" mubyukuri ntabwo bikwiye kwirukana umwana umuziza ko mudahuje imyemerere kuko uba umubuza uburenganzira bwe, natwe bijya bibaho nubwo atari kenshi ariko harigihe bibaho abana bakatubwira ko babirukanye kubera gusenga. ariko usanga biba byakozwe n'umuntu kugiti cye, duhita tuvugana n'ubuyobozi bw'ikigo umwana agasubira kwiga".

Hari bamwe mu banyeshuri birukanwa kubera badahuje imyemerere n'abandi 

Mufti Salim Hitimana yavuze ko bafite ihuriro ry'amadini n'amatorero bajya babiganiraho bityo ko habaye hakiri ababikora bakwiriye kubireka.

Itegeko Nshinga mu ngingo ya 20 igaragaza ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, ubwisanzure mu kwiga no kwigisha ndetse n’iya 37 igaragaza ko buri wese afite ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere.

Bagabo John