Mu gihe abahoze ari ba konseye b’ibyahoze ari amasegiteri mu Karere ka Ngoma, by’umwihariko mu byahoze ari komine Sake na Mugesera, basaba ubuyobozi bw’aka karere kubishyura ibirarane by’imishahara batahawe ubwo bari ku buyobozi, ngo kuko nabo babaye abakozi ba Leta, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwo bwemera ko hazabaho kubishyura ariko nabo bakabanza bakazana ibyangombwa ibyemeza neza ko babaye abakonseye.

Abasaba ibirarane by’imishara yabo batishyuwe ni bamwe mu bahoze ari abakonseye b’ibyahoze ari amasegiteri yihuje akabyara akarere ka Ngoma. Bavuga ko bagerageje kwishyuza akarere ariko kakabasaba ibimenyetso ndetse ngo bakabitanga, ariko ngo bagatunguwe n’uko ibyo bimenyetso bitahawe agaciro, bakimwa amafaranga kandi bizwi neza ko babaye abayobozi ndetse baranatorwaga n’abaturage, bakaba basaba kwishyurwa ibyo birarane bafitiwe.
Kayibanda Faustin ni Umwe muri bo wemeye kuganira n’itangazamakuru, avuga ko yabaye konseye w’icyahoze ari Segiteri Mbuye yaje guhindutse umurenge wa Jarama.
Yagize ati: “Ikibazo twarandikiye Akarere, njyana inyandiko zose ku Karere nk’inshuro nk’enye! Umuntu atanga amatike ariko akarere nta kintu katumariye. Njyewe narimfite ibihumbi 480Fr, hari n’abandi bafitemo za miliyoni, abafitemo za maganacyenda [900 000Frw] gutyo gutyo. Ni aba Kabengera , aba Sake …ariko baratubwira ngo nta bimenyetso bihari bifatika kandi twe twatorwaga n’abaturage, tugashyirwaho n’abaturage, tugakora akazi nk’ubukonseye kandi ubuyobozi burabizi ndetse n’inyandiko zirahari. Twifuza ko leta yatwishyura amafaranga yacu.”
Niyonagira Nathalie, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yemera ko hari abahoze ari abakonseye ba segiteri zihuje zigakora aka karere, bagaragaje ibimenyetso by’uko bafitiwe umwenda w’ibirarane by’imishahara yabo maze barishyurwa.
Yagize ati: “umwe araza akakubwira ngo bari bamfitiye umwenda w’ibihumbi 400, undi ati ni miliyoni…ariko se mu by’ukuli twashingira he? Kuko habayeho igihe cyo kubishyura, abari bafite ibimenyetso barishyurwa.”
Avuga ko n’abatarishyurwa kuzajyana ibyemeza neza ko babaye abakozi ba Leta kuko nabo akarere kiteguye kubishyura.
Yagize ati: “ rero icyo twabashishikariza niba hari akantu bafite…umuntu ashobora kuba yarabaye konseye koko ariko natwe nk’abayobozi ntitwamenya ko mu myaka cumi n’ingahe ishize niba koko uwo muntu atarahembwe akaba afitiwe ikirarane. Twabibwirwa n’uko wenda yatuzanira ibimenyetso bifatika kandi turiteguye rwose, natwe twakwishyura kuko ntabwo twakemera ko umuturage arengana, byongeye umuntu wahoze ari umuyobozi.”
Gusa mubahoze ari abakonseye b’ibyahoze ari amasegiteri yahujwe akabyara akarere ka Ngoma, by’umwihariko abo mu cyahoze ari komine Sake na Mugesera, Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko harimo abavugisha ukuri ariko hakaba n’ababeshye ko babaye abakonseye nyuma bakavumburwa.
Yagize ati: “ Twarababwiye tuti iyi lisiti yigeze kugera ku karere kandi yari yanditse mur’ubu buryo, iyi ngiyi bimeze bite? Tubabwira ko natwe rwose twakorehs na laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga! Abo rero bahise bavuga bati ‘rwose ntabwo aribyo’ ibi koko twarabyikoreye!”