•     

"Nifuza kuzaba umunyamakuru mugihe naba ntakiri Perezida" Perezida Kagame

Kigali: Perezida Paul Kagame yabwiye itangazamakuru ko yifuza kuzaba umunyamakuru mugihe yaba atakiri umukuru w'igihugu

Nifuza kuzaba mu itangazamakuru

Mu kiganiro n'itangazamakuru Perezida Kagame na Perezida wa Kenya William Ruto wari muruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda. 

Perezida Kagame yavuze ko uzamusimbura kumwanya w'umukuru w'igihugu biriho biganirwaho mu ishyaka kandi ko kujya mu kiruhuko  cy’izabukuru ari intambwe byanze bikunze.

yavuze ko bidakenewe gushishikazwa no guhitamo uzamusimbura ahubwo ko hashyirwaho uburyo bwiza bwo gutegura abaza musimbura, kandi byagiye biganirwa ho mu ishyaka.

Perezida Kagame na Perezida wa Kenya William Ruto

Yavuze ko ikiruhuko cy'izabukuru ari ikibazo kigomba kuganirwaho "bitinde bitebuke".
Aha niho yahereye avuga ko mu gihe yaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru yazashimishwa nokuba ari mu itangazamakuru ati: "Nzi neza ko umunsi umwe nshobora kwinjira mu itangazamakuru mu gihe nzaba ndi mu zabukuru. Ndabitegereje."

Ntabwo bwari ubwambere  Perezida Kagame avuga kubyerekeye ikiruhuko cy'izabukuru.  Kuko Ukuboza 2022, yavuze ko nta kibazo afite cyo kuba umuturage usanzwe.

Bagabo John