Kenya: Umukozi w'Imana witwa Ezechiel Odero yahanuriye umukuru w'igihugu William Ruto ko abo yita inshuti ze batamukunda ahubwo icyo bamukundira nuko haricyo abaha.

Uyu Pasiteri Ezechiel Odero, yabivuze nyuma yo kubanza gutanda urugero icyatumye Raila Odinga atsindwa amatora nuko yari yifatanyije na Perezida Uhuru Kenyatta kandi utari ugikunzwe n'abaturage.
Odero ati." Icyatumye Raila Odinga adatsinda amatora nuko yari inshuti ya Uhuru kenyatta kandi atazi ko Kenyatta bamaze ku mukuraho ikizere abaturage, iyo yabaye intandaro yo gutsindwa kwa Odinga."
Uyu mukozi winama yahanuriye Perezida Ruto ko nawe abo yita ko bamukunze ataribyo ahubwo icyo bamukundira nuko haricyo abaha.
Pasiteri Ezechiel Odero yahanuriye Perezida William Ruto ko Abaturage batamukunda
Ati". Ndabona abaguhundagajeho amajwi bakwishimira aribo baza kwigaruka bakakurwanya, uburyo witandukanyije na Uhuru kenyatta baka kuyoboka nuko batakundaga Kenyatta. Bityo nawe ntugire ngo baragukunda, ahubwo nuko hari icyo ubaha ndagira ngo untege amatwi nyakubahwa Perezida ".
Yashoje asaba Perezida gukorera neza abaturage ashinzwe ariko akabikora kubera ko biri mu nshingano atari uko abikora kubera ko bamukunze.
Bagabo John