Perezida Kagame yavuze ko atari kubutegetsi ku nyungu bwite izo arizo zose, kandi ko atajya yibagirwa ko ari Umuntu

Mu kiganiro yagiranye n’Umwanditsi Mukuru wa Jeune Afrique, François Soudan. Cyabaye ku ri uyu wa 17 Mutarama 2023, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yavuze ko atari kubutegetsi ku nyungu bwite izo arizo zose kandi ko atajya yibagirwa ko ari Umuntu
Ubwo yabazagwa ikibazo kijyanye nokuba amaze imyaka 23 ku butegetsi nyamara benshi batekereza ko guhera mu 1994 avuga rikumvikana muri iki gihugu, ari gukora iki ngo umunsi umwe hatazabaho gutakaza imbaraga?
Perezida yagize ati" Ni ugukomeza kuba njyewe. Ntabwo nifata nk’aho ndi byose. Ntabwo ndi ku butegetsi ku nyungu bwite izo ari zo zose, kandi sinjya nibagirwa ko ndi umuntu kimwe n’abandi."
Mubindi Perezida Paul Kagame yemera ko
kuguma ku butegetsi igihe kirekire bishobora kongera amahirwe yo kuba byabaho, ariko ntabwo imyaka umuntu amaze ku butegetsi ari yo isobanura igitugu, ahubwo ni ugushaka kugumaho abaturage babishaka cyangwa batabishaka, no kuba nta musaruro utanga. Niyo mpamvu ari ngombwa ko habaho demokarasi ituma habaho amatora yigenga, hakubahirizwa icyo abaturage bihitiyemo. Abaturage bemeje ko mukomeza kuyobora, ni uburenganzira bwabo.
Bagabo John